Загрузка страницы

MANI Martin - IDINI Y'UKURI

MANI Martin_ IDINI Y'UKURI _Lyrics

Idini Y'urukundo N'iyo twaba Tuyiyobotse ee
Oh oh oh ouoo!

Hashize igihe kitari gito Tuyobotse amadini anyuranye, Njyewe ubwanjye ngahora numva ko iyo ndimo ariyo Y'UKURI nyamara nawe twagira ukambwira ko iyawe yaciye ibintu ndetse ukanansaba kuyoboka iyawe bikambera urujijo, nyamara Naje gusanga Burya twese Dupfa ubusa Idini Y'UKURI irya yavuzwe na jambo iyaba ariyo twayobotse ntitwacirana imanza ntitwaguma kwitana ba mwana, Twatahiriza umugozi umwe tukigendera ingengo y'abeza.

Idini Y'UKURI idini Y'urukundo n'iyo twaba tuyiyobotse ayandi akaza nyuma Mana Y'UKURI tuyobore idini Y'urukundo tuyobore idini Y'UKURI tuyoboke idini Y'urukundo tuyoboke idini Y'UKURI.

Idini idaheza abakene, idini ifasha imfubyi n'abapfakazi , idini idashyira imbere ubutunzi, idini irwanya ivanguramoko, idini itareba eho wavutse idini itareba aho wavuye , idini idashingiye ku mirimbo imiringa cyangwa imiririmbire idini yimakaza ubumwe mu bantu ikadutoza kubana amahoro, Iyaba twarayiyobotse Ya mbaga ntiba yaratuvuyemo, iyaba twarayiyobotse ahasengewaga Ntihari gutsemberwa Tuyoboke tureke kwijijisha Tuve mu mpaka zo kwigira beza tuyoboke idini Y'urukundo tuyoboke idini Y'UKURI.

Idini Y'UKURI idini Y'urukundo n'iyo twaba tuyiyobotse ayandi akaza nyuma Mana Y'UKURI tuyobore idini Y'urukundo tuyobore idini Y'UKURI tuyoboke idini Y'urukundo tuyoboke idini Y'UKURI.

Na n'ubu tuyiyobotse twakomeza umugongo tugaheka imfubyi, zigakura zikunze ukwemera zigakomera zikarindwa gukomereka Twafasha na ba bapfakazi tukabarinda kuba mu bwigunge, tuyiyoboke twibere umuryango mugari Dusabane amazi nk'uko byahoze. Kuyiyoboka ntibisaba kuva muyo urimo kuyiyoboka bisaba gusa kwemeza umutima ououo oh oh oh

Idini Y'UKURI idini Y'urukundo n'iyo twaba tuyiyobotse ayandi akaza nyuma Mana Y'UKURI tuyobore idini Y'urukundo tuyobore idini Y'UKURI tuyoboke idini Y'urukundo tuyoboke idini Y'UKURI.

Oh oh oooooooh oh oh oh oh
Idini Y'UKURI idini Y'urukundo n'iyo twaba tuyiyobotse ayandi akaza nyuma Mana Y'UKURI tuyobore idini Y'urukundo tuyobore idini Y'UKURI tuyoboke idini Y'urukundo tuyoboke idini Y'UKURI.

Written and performed by MANI Martin
Audio by Mastola
Video: Gerard Kingsley
Album: My Destiny
year: 2012

stream and download from
#iTunes #spotify #aplestores #amazon ...

Видео MANI Martin - IDINI Y'UKURI канала MANI Martin Official
Показать
Комментарии отсутствуют
Введите заголовок:

Введите адрес ссылки:

Введите адрес видео с YouTube:

Зарегистрируйтесь или войдите с
Информация о видео
13 августа 2019 г. 0:01:28
00:04:42
Яндекс.Метрика