Загрузка страницы

MORNING WORSHIP - PAPI CLEVER & DORCAS ft LIC BAND : EP41 _Njye mpisemo Yesu _Uwo njya nikomezaho

#PAPI_CLEVER
#363_Gushimisha_361_Gushimisha
#INDIRIMBO_ZO_MU_GITABO
#MORNING_WORSHIP

Audio producer : Papi Clever
Soprano : Dorcas, Miriam, Claudiane
Alto : Ruth, Rehema, Mami
Tenor : Jonathan, Robert
Melody : Gilbert, Clever
Acoustic guitar : Gilbert
Percussions : David
Acoustic Solo : Pappy Israel
Piano : Eraste

Director : Musinga
Ass Director : James macash
Wifuza kutugira inama cg gutera inkunga umurimo w'Imana , ibitekerezo wanyura kuri iyi number +250782494349

363: Jye mpisemo Yesu
Indirimbo zo Gushimisha
1
Njye mpisemo Yesu; murutish' iyi si yose;
Andutir' amafaranga cyangw' izahabu.
Njye nkund'Uwabambwe, murutisha n'amatungo.
Andutira n'amasambu n'amazu meza.

Ref:
Uwanyimika, nkab' Umwami w'ishyanga rinini rite,
Nd’imbata y'icyaha cyose,sinabikunda.
Ahubwo niragije Yes' Umukunzl wanjye :
Sinkyita ku biri mwIsi: Yes' aranyuze !

2
Njye mpisemo Yes' Umucunguzi wanjy' unkunda;
Andutira no gushimwa n'ab'isi bose.
Umv’ icyo nifuza :sinshaka kumenyekana;
Njye nyobok’ Umwami Yesu iminsi yose.

3
Andyohera cyane : nta buki buryoha nka We;
Ni mwiza; n' uw'igikundiro cyinshi cyane;
Ahumura neza kurush' ibirabyo byose :
Nabur' iki se, mmufite, kw'andangirije?
361: Uwo njya nikomezaho
Indirimbo zo Gushimisha
1Uwo njya nikomezaho, Nta wundi, ni Krisito.
Reka mubashimire, nti :Yesu ni W' umpagije.
Yanyitangiyehw icyiru,Angur' amaraso ye;
Nukw anyuzuza n'lmana : Yesu ni W' umpagije.

2Nubw' ab' is’ ar' abatunzi,Yesu ni W’ umpagije.
Bafit’ iby'igihe gito : Arampaza wenyine.
Nta mugish' uri mu by'isi :N’ umuram' utumuka.
Ibya Yesu ntibishira :Arampaza wenyine.

3Naho naba mu bukene,Yesu ni W' umpagije.
Naho napfush' ibyo nkunda,Arampaza wenyine.
Nahw imirima yarumba, Singir' icyo nsoroma,
Naho napfush' amatungo, Arampaza wenyine.

4Naho naterwa n'Umwanzi, Yesu ni W' umpagije.
Nzajya nesha kubwa Yesu :Arampaza wenyine.
Naho nahanwa n'inshuti, Ni ko bamumereye.
Ni We nshut' irut'izindi : Arampaza wenyine.

5Ubwo nzagera mu rupfu. Yes' azab'ampagije.
Azanjyan' i We, nduhuke : Yes'azab'ampagije.
Nzaba nambutse rwa Ruzi,Nzamutse, njya mw ijuru.
Nzamwirebera mu maso : Yes' azab'ampagije.

Видео MORNING WORSHIP - PAPI CLEVER & DORCAS ft LIC BAND : EP41 _Njye mpisemo Yesu _Uwo njya nikomezaho канала PaPi Clever Official
Показать
Комментарии отсутствуют
Введите заголовок:

Введите адрес ссылки:

Введите адрес видео с YouTube:

Зарегистрируйтесь или войдите с
Информация о видео
1 июля 2020 г. 11:14:05
00:10:27
Яндекс.Метрика