Загрузка страницы

Kizito Mihigo - AMAHORO Y'IMANA - Hymne à la #Paix & à la #Réconciliation - Avec l'Eglise au #Rwanda

1. Singiza Imana munyarwanda, singiza ! Yamamaze kuko yatwiyeretse, ikaduherekeza muri uru rugendo rutagatifu. Makumyabiri n'itanu twitoza kongera kubana mu mahoro no mu buvandimwe dukesha ab'ijuru.

R/ Singizwa mubyeyi wacu, singizwa Wowe wahaye u Rwanda ubumwe. N'ibyo twakoze ni Wowe wabidushoboje Nyagasani. Singizwa mubyeyi w'impuhwe n'imbabazi, tukwigiraho kubabarira no kwiyunga nyabyo.

Nta mahoro twagira, nta butabera bushoboka, tutari kumwe nawe mana y'Ukuri (Bis)

2. Kiriziya umuryango wawe yamamaza ubuvandimwe mu bantu, yimakaza urukundo n'ineza by'Uhoraho. N'iyi myaka ishize Kiriziya yakoze uwo murimo wayo, mu bwiyoroshye n'umutuzo dukesha ab'ijuru.

R2/ Amahoro mwese bana b'Imana mbifurije amahoro, aho muri hose mbifurije Amahoro n'Ubwiyunge. Wiyunge n'Imana nyuma yo kwiyunga n'abo mubana, wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe.
1. Kristu bumwe bwacu twiyoborere, komeza utubere umwunzi, natwe tube umwe rwose nk'uko wabivuze, nk'uko uri umwe na Data.

2. Nzaharanira iteka kuba umuhamya w'amahoro y'Imana, ntange ubutumwa hose ko Nyagasani, ariwe mahoro yanjye.

3. Nzataramira Imana nyishimire ibyo mfite izampa n'ibisigaye. Yandokoye byinshi byica umubiri, irokora na roho yanjye.

4. Na Nyina wa Jambo wadusuye akatuburira, tumwizeze rwose ko noneho ubutumwa twabwumvise.

Composition (texte et musique) de Kizito Mihigo
Interprétée par Kizito Mihigo
http://www.kizitomihigo.com

Audio production : Bob Pro
Video: Faith Fefe

Видео Kizito Mihigo - AMAHORO Y'IMANA - Hymne à la #Paix & à la #Réconciliation - Avec l'Eglise au #Rwanda канала Kizito Mihigo
Показать
Комментарии отсутствуют
Введите заголовок:

Введите адрес ссылки:

Введите адрес видео с YouTube:

Зарегистрируйтесь или войдите с
Информация о видео
25 ноября 2019 г. 0:05:51
00:10:06
Яндекс.Метрика